Toptube Video Search Engine



Title:UNGIRIRA IBANGA By YESU ARAJE (Official Video)
Duration:04:53
Viewed:421,601
Published:29-12-2019
Source:Youtube

#Song Writter: Elsa Cluz #Instrumental&Audio: Take a start Studio #Artists: Yesu araje Family Choir #Video Director: Ira Regis Indirimbo yitiriwe DVD Vol ya 4(Ukurikije ibyo Imana igukorera ishyize ibyawe hanze hari inzira wazongera gucamo?) Reka dusenge ngo Ibyatunaniye byose ibidukize mu izina rya Yesu.... LYRICS: Chorus: Ungirira ibanga Yesu we bikankora ku mutima ibyanjye bigiye ahabona nakorwa n'isoni ariko ndakwambaye urampishe ndaberewe reka ubwiza bwawe bukongore ibindimo mbe uwawe by'iteka... verse 1: Mu buzimana nabayemo sinigeze nkunezeza nakoze ibyangwa n'amaso yawe ariko ungirira ibanga kandi nta na kimwe wowe utakoze ngo undengere ngo mbeho nkunejeje ariko kugeza uyu munsi ndacyakubabaza ariko ukangirira ibanga ,reka uyu munsi mwami Mpanagurwe hose Mwami n'umuriro niba ushaka nkire ibyaha birimburwe kuko wowe.... Verse 2: Dore hari ibyo nibwira umutima ugambirira ,Satani angabaho ibitero mu ntege nke ngateshuka nkava mu masezerano ukandindira muri ibyo ngambirira kukwiyegereza ariko uyu munsi ndacyagowe nabyo ukanga ukambera imfura,reka uyu munsi Mwami undwanire n'ibindwanya untsindire uyu mubiri Satani abe kure yanjye kuko wowe.... Verse 3: Ndashaka kurwana urugamba noneho runesheka, isi iri imbere yanjye umubiri ndawambaye,inyuma yanjye hari Satani unsunika ngo nkore ibyo kamere yanjye irarikira byo muri iyi si Mwami ndwanirira unkize abo banzi,reka uyu munsi Mwami uze uture muri jye Satani ambureho uruhare ngengwe nawe by'iteka ryose mbe umuneshi....



SHARE TO YOUR FRIENDS


Download Server 1


DOWNLOAD MP4

Download Server 2


DOWNLOAD MP4

Alternative Download :